Biragoye kubona umuntu wirinda bihagije igihe ari gukoresha murandasi, aha turareba uburyo bwinshi umuntu acamo akwinjirira igihe uri gukoresha murandasi, kuburyo wabihagarika.

uko wakwirinda igihe ariyo mahitamo yonyine ufite, ndetse n’uburyo wakwitwara igihe usanze barangije kukwinjirira kugira ngo ubihagarike.

niba usanzwe ukora ibi bikurikira gerageza utangire ubireke kuko bitanga icyuho cyatuma amabanga yawe amenyekana byoroshye.

  • gukoresha murandasi yo mukirere (wifi) itari iyawe.
  • gutanga murandasi yo mukirere (wifi) kubantu benshi.
  • gukorera kuri murandasi ikodeshwa (syber cafe).
  • gukorera kuri murandasi ikoreshwa n’ abantu benshi, urugero mu bigo bifite murandasi ihora ifunguye, ku kibuga cy’indege, aho ukorera, cg mu ma hoteli n’ ahandi hari murandasi ihuriyeho n’abantu benshi.

Dore impamvu nta mutekano uba ufite igihe ukora ibyo:

inzira yambere yoroshye yo kwinjirira umuntu ni iyo kuba uri ku murongo umwe na we, kuba rero uri kuri murandasi imwe nawe biroroshye cyane dore ko aderesi Igenga imikoreshereze ya murandasi (IP Address) iba isaranganijwe kandi uwashaka kuzimenya zose byamworohera.

Buri mudasobwa, cg ikindi gikoresho, iyo kiri gukoresha murandasi, gihabwa iyo address, idakunze guhinduka cyereka iyo hakoreshejwe uburyo bwo kuyihisha nyirayo agaragaza indi itariyo.

Gusa niyo hahindurwa gute iyo aderesi ukiri ku murongo umwe wa murandasi n’ushaka kukwinjirira ntacyo byakuramiraho.






Dore uko akwinjirira:

hari ama porogaramu menshi ya mudasobwa, akaba akenshi anasanzwe muri mudasobwa ikoresha sisitemu ya “KALI LINUX”.

Kali linux yo ikaba inagira ama porogaramu menshi cyane yakwifashishwa mubugizi bwa nabi no kwiba imyirondoro ya buri umwe uri kuri murandasi imwe nawe.

Aya ma porogaramu arimo nka:

  • Aircrack-NG Suite: iyi icyo ikora, yo ikomeza kugenzura urujya n’uruza kuri murandasi ikaba yamenya igihe umuntu yanditse ijambo r’ibanga ndetse n’izina cg email, igihe yinjira muri compte, ikabyereka uri kuyikoresha Iyi porogaramu ikora kimwe n’izindi zitwa Ettercap,bettercap, Wireshark, n’izindi.
  • Hari n’izo umugizi wanabi ashira muri mudasobwa yawe kugira ngo ajye areba ibyo uri gukora.

Buri porogaramu ifite icyo yongerera iyindi kuburyo umugizi wanabi anashobora guhitamo kuzikoresha zombi, cg zose icyarimwe kugira ngo zibe zamwongera ubushobozi bitewe n’icyo yifuza gukora.

Dore uko wakwirinda:

  • Irinde gukoresha murandasi iyo ari yo yose ikoreshwa n’abantu benshi, ifunguye cyangwa utazi inkomoko yayo kuko binashoboka ko umugizi wa nabi yanaguha murandasi y’ubuntu kungira ngo bimworohere kukwinjirira.
  • Irinde kugira ijambo ry’ibanga wandika cg kwinjira muri compte iyo ari yo yose igihe uri kuri murandasi itari iyawe.
  • Menya neza kandi ukomeze kugenzura umubare w’abari gukoresha murandasi yawe.
  • Irinde gutanga ijambo ry’ibanga rya murandasi ya we kubantu benshi.
  • Jya ugerageza guhindura ijambo r’ibanga rya murandasi yawe.
  • Irinde gukoresha ijambo rimwe ry’ibanga ku mbuga nyinshi zitandukanye.
  • Gerageza kujya uhindura iryo jambo ry’ibanga byibuze buri kwezi, rituma winjira mu ma compte
  • Irinde gukorera kuri murandasi ikodeshwa (syber cafe) winjira muma compte yawe bwite.
  • ntugakande save password” igihe winjira ku mbuga

Ni gute wamenya ko winjiriwe:

Biragoye kumenya ko winjiriwe cyane cyane ko bimwe mubikoreshwa bidasiga ibimenyetso byoroheye buri wese kumenya, ariko hari bimwe byakorohera kuba wabona.

    • Kurubuga rwa gmail buri uko hari uwinjiye muri compte yawe ubona ubutumwa bukubwira igikoresho icyo ari cyo, ndestse rimwe na rimwe n’aho giherereye, haranira kujya ushishoza umenye niba ari wowe gikoresheje.

    • Amwe muri ayo maporogaramu ahindura uburyo imbuga zanditse, ni ngombwa gukomeza kugenzura buri gihe aderesi y’urubuga, buri uko ugiye kwandikamo amagambo y’ibanga.

Ni gute wakwitwara igihe usanze winjiriwe:

  • Hindura byihuse ijambo ry’ibanga.
  • igihe byanze wanatanga n’ikirego kuri police y’urwanda dore ko nayo ifite amwe mu matsinda arinda abakoresha murandasi (cyber criminal)

 

 

 


Leave a Reply