Niba utarasomye igice cya mbere cy’iyi nkuru, kanda hano kugira ngo ubashe kumenya neza ibya ngombwa mbere yo kuyisoma.

Facebok ikomeje kuregwa cyane nyuma y’uko Cambridge Analytica yakoze kimwe mu bikoresho byiga ku myitwarire y’ukorera kuri murandasi  (Psychographics) , aho kiga kuri buri wese gishaka guhindura imyumvire maze kikamwohereza urusukirane rw’amakuru amutera gukora icyo ishaka.

dore bimwe mumikoreshereze y’icyo gikoresho.

Muri Kamena 2014, umwe mu bashakashatsi Akeksandr Kogan yakoze porogaramu (application) ibaza ibibazo ikorera kuri facebook. Yibanze cyane ku bibazo bijyanye n’imitekereze ndetse n’imyumvire. byakozwe n’ibigo njyanama (psychrometrics center), byo muri Cambridge University Laboratory aho “Kogan” yakoraga.

Abantu 270,000 bakoresheje iyo Kogan ‘s app mu ma compte ya facebook zabo.

Icyo gihe Kogan  yashoboraga kubona amakuru y’abo bantu ndetse n’ay’inshuti zabo.

Ayo makuru yayabikaga mu bubiko bwigenga aho kuyasiba.

Nyuma iyo porogaramu yatumye hakusanywa amakuru y’ abantu bagera kuri miriyoni mirongo itanu (50,000,000) yahawe sosiyete ya Cambridge Analytica yiga ku igena myitwarire y’umuntu utora, biyorohera guhita iyabyaza umusaruro aho yahise iyakoramo uburyo abantu batekereza busaga mitiyoni mirongo itatu.(30,000,000) by’abatora.

Ibyo byose ikinyamakuru the guardian kibifata nk’aho facebook yinjiriwe irora, ibyo yo ihakana ivuga ko nta jambo ry’ibanga cyangwa amakuru y’abayikoresha yaba yaribwe.

Facebook ikomeza kandi kuvuga ko yamenye ibya Kogan ‘s app, muri 2015 igahita iyihagarika kandi igahita inayisaba gusiba amakuru yose yaba yarakusanyije.






Nyuma y’ibyo hanavuzwe urundi ruhare Facebook  yagizwe ku itorwa rya Perezida Trump (reba inkuru irambuye).

Hanavugwa kandi uruhare yagize ku matangazo yamamaza yerekeye kuri “Brexit(kuva kwa leta zunze ubumwe z’ubwongereza(United Kingdom) mu muryango wunze ubumwe w’ibihugu by’uburayi), ndetse n’iyamamazwa rya Ted Cruz muri 2016.

Hari n’ibindi byinshi bitarajya hanze byakozwe ku bufatanye gagati ya Cambridge Analytica ndetse na Facebook.

Benshi bakomeje kwibanda ku mikorere ya Cambridge Analytica bigatuma bibagirwa uruhare rwa facebook mu kugurisha amakuru y’abayikoresha, kuko yatangiye kubikora kuva mu mwaka wa 2007.

Kuva icyo gihe cyose twakwibaza ama porogaramu ashobora kwakira amabanga y’ukoresha facebook ibyo yaba yarabashije gukusanya byose ndetse n’aho byaba biherereye n’icyo bikoreshwa.

 

 


Leave a Reply