Ni nde muri mwe waba warabonye amashusho, cyangwa itangazo ryamamaza, bigatuma yibaza niba inyakiramajwi ya telephone cg ya  mudasobwa ye yaba koko imwumviriza?

Mubyukuri biragoye kubyumva, ariko imyitwarire yawe niyo igenzurwa kuburyo bwimitse kandi butangaje, ayo matangazo yamamaza agaragarira buri wese nkaho ari we koko agenewe, bigatuma koko wibaza ko koko bishoboka ko waba wumvirizwa.

Byose byatangijwe nk’inzozi z’isi ihujwe na murandasi, ahantu buri wese ashobora gusangira no gusangiza ubuzima bwe n’ubw’abandi, bikamufasha kutumva ari wenyine.

Mu gihe k’imyaka micye iryo hurizwahamwe ryatangiye gusa n’icyitwa umurezi (kurerwa na murandasi nk’uko umwarimu arera umunyeshuri).

Aho gushakira byose, kwirangariza, aho tubika amateka yacu ndetse n’umujyanama.

Ibyo dushyira kuri murandasi ntibijya na rimwe bizimira, iyo ugerageje gukurikirana impamvu, usanga akubwo byifashishwa mugukuza amwe muma kompanyi akomeye kandi akungahaye, isoko ryazo usanga ribarirwa mu ma miriyoni y’amamiriyaridi by’amadorari byinjira buri mwaka.

Kuva ubu ni twebwe ibicuruzwa.

Kubera ko intekerezo za murandasi itishyurwa zari zidushishikaje, byatumye nta n’umwe utekereza gusoma ingengamikorere yayo.

Imbumbirahamwe y’ibyo nkorera kuri murandasi, urugero ibyo nishyuye nkoresheje ikarita ya banki, amafoto nkunze (like), ibyo nashakishije ku mbuga, inkuru nkunda gusoma, aho ntuye, icyo nakoresheje nsura urubuga runaka,  byose bikusanywa igihe nkibikora bigahita bihuzwa n’icyo nakwita “muntu ndiwe” kuri murandasi (profile).

Kuburyo buri muguzi (ugura amakuru y’abakoresha murandasi) unshakaho amakuru yahita abona ibyo nkora byose kuburyo bworoshye.

Igihe ibyo byose abashije kubibona ntakiba gisigaye usibye kunkurura aho ashaka.

Ayo makompanyi nyuma yo gukusanya amakuru ahagije (urugero: amazina, ibyo nkunda, ibyo nanga, imico ntakira, akazi nkora, icyo nkora, imodoka ntunze cyangwa nkunda,…) atangira noneho kujya anyereka ibintu mbona genyine kandi byakorewe gewe gusa (personal adds) .






Ibyo kandi bikaba bikorerwa buri wese.

Ibyo nkunda, ibyo ntinya, ibinkurura, intege nke zange, ndetse nicyo gukora kugira ngo harengwe ubwirinzi bwa ge (self defence mechanism).

Icyatumye ibyo byose bimenyekanwa ni igihe habaga amatora muri 2016, kuko nyuma yayo isi yabaye nk’icikamo ibice.

Ni gute iyo nzozi y’isi ihujwe na murandasi yaba yaraje kuducamo ibice?

Ese mbere yo gushyira application  muri telephone  yawe ngendanwa waba ubanza gusoma igena mikorere yayo, kuko hari zimwe ziba zinafite ubushobozi bwo gusoma ubutumwa bwawe.

Ikoreshwa ridakurikiranye ry’amakuru akusanywa ya buri wese ryagakwiriye kwibazwaho, bamwe mubatuye muri amerika byabaye nk’igisasu gituritse nyuma y’amatora ya 2016, kuko basogongeye kuri bimwe mubibi technology  ishobora kuba yakoreshwaho.

Igihe “President Trump” yiyamamazaga hifashishijwe umushinga witwa “Alamo”.

Uwo mushinga, wari ugizwe n’amatsinda yamwamamazaga hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Facebook, YouTube ndetse na Google, yari ameze nk’abafatanyabikorwa bakorera ku kibuga, bakayifasha gukoresha izo mbuga kuburyo bwiza bushoboka.

Hanamenyekanye ko sosiyete yitwa “Cambridge Analytica” nayo yakoraga kuri uwo mushinga wa Alamo.

Yo yari nk’umutwe unyuramo amakuru yose, niyo yari ifite uruhare rukomeye.

Mugihe cyo kwamamaza, Cambridge Analytica yari izi ibintu bitari munsi y’ibihumbi bitanu (5000) ku muntu wese wari wemerewe gutora.

Ayo makuru yose yanyuraga mu bwongereza ahitwa SCL/ Icyicaro cya Cambridge Analytica.

Dore uko Sosiyete ya Cambridge Analytica yagize uruhare rukomeye mu itorwa rya Peresida Trump:

Imbaraga n’uruhare rw’amakuru ashyirwa hanze ndestse no kwiga imyitwarire y’ukorera kuri murandasi  (Psychographics).

Cambridge analytica.

Nyuma yo   kumara amezi cumi n’ane ikora ku iyamamazwa rya Ted Cruz, Cambridge Analytica yari ifite byinshi yafashisha iyamamazwa rya Perezida Trump, bituma ihabwa ako kazi.

Bitewe n’uko yari imaze ayo mezi ane, ikorera kubutaka bwa America yari yarabashije gukusanya amakuru menshi yari ashishikaje itsinda rya Perezida Trump.

Dore uko byakozwe:

Abantu bari hejuru y’ijana basubije ibibazo bari boherejwe kuri muranadasi,

bituma hakorwa ijyanisha ribumbiye hagati y’ibihumbi bine na bitanu by’amakuru kuri buri munyamerika ugejeje igihe cy’itora byakwifashisha kumenya no guteganya kamere ya buri umwe muri bo.

Kamere niyo igena imyitwarire, imyitwarire ikaba ari nayo igenga amahitamo y’utora.

Nyuma y’ibyo hohererejwe buri umwe muribo amashusho yamutunganyirijwe bitewe na kamere ye.

Kuba baribasobanukiwe nuwo ariwe byari byoroshye kumwenya ibyo adakunda kuwundi mu kandida, kuburyo byamutera no kumwanga urunuka, bigatuma atorae uwo bashaka.

ikibazo gikomeye ni uko bakoze ama application (abantu 270,000 bakoresheje iyo app) ikorera kuri facebook, yafataga amakuru y’abantu ndetse niba yabaga iri kuri umwe ikaba inafata ay’incuti ze gutyo gutyo.

Nyuma yo gukorana na Facebook, facebook yasigaye mumazi abira. (handa hano urebe inkuru irambuye).


Leave a Reply